IKIMENYETSO GIKOMEYE part1
~~~~~~~~~~~~~~~~~
.
.
Kuki yiswe gutya?
Burya urukundo si umunyenga nkuko benshi babitekereza
ahubwo ahubwo habamo ibigeragezo n'umunezero gusa
burya urukundo rugaragarira mu buryo witwara muri ibyo
bigeragezo. 
.
.
Sinibuka neza umunsi nahuriyeho na Henry gusa icyo
nibuka nuko Hari nimugoroba ubwo murugo Bari bantumye
guhaha ibyo kurya bya nijoro. Mama amaze kumpa
amafaranga nahise mfata urugendo nerekeza ku isoko gusa
ndenze murugo ho gato ngeze kumuhanda mbona umusore
wari wiyicariye hafi y'inzira ijya iwacu ari kuri phone asa
nuri gucatting yambaye ingofero imupfutse mu mu maso
kuburyo ntashoboraga kumenya uwo ariwe. nahise numva
ngize ubwoba ntekereza ko har'igihe yaba ari umujura
ushaka kutwiba akaba yaretse ngo bubanze bwire. nahise
nongera intambwe ngo nihute kugirango nze kugaruka
hakiri kare. Namaze nk'iminota 5 (5 minutes) ngenda
ntareba inyuma ariko sinababeshya ni ubwoba nari mpfite.
nagize ntya nti reka ndebe ko yaba akicaye hahandi gusa
natunguwe no gusanga yangeze iruhande kareee!. Numvise
umusatsi umvuyeho numva isi imbanye ntoya mbura aho
ndigitira maze arandeba, arandeba, arongera arandeba
icyuya kirabira sinababeshya ni ubwambere naringize
ubwoba bigeze aho. yabonye ubwoba bwanyishe maze
amwenyura ho gato arambwira ati: "Linda,... Linda uru
umunyamahirwe." ntakindi yarengejeho yahise ahindukira
asubirayo ntacyo tuvuganye kuko atigeze yumva no ku ijwi
ryanjye.
.
Amaze kugenda dore ko njye nari nkihagaze hahandi maze
ntekereza gusubira murugo gusa natekereza kwisubirira
murugo ariko ntekereza kuba murugo ntabyo kurya nabike
bihari nkumva nikindi kibazo. narihanganye nkomeza kujya
ku isoko ariko kugenda biri kwanga mpageze ndahaha ariko
umutima n'ibitekerezo byari biri kubimaze kumbaho naho
ndibuce ntashye nkumva ubwoba burantashye. Nafashe
urugendo yewe nanga no guhamagara mama ngo mubwire
uko byagenze kuko natekerezaga ko yahangayika.
.
Sinibuka uko nageze murugo gusa icyo nibuka nuko
nahageze ngasanga murugo hari abantu benshi ariko
sinabitindaho mpita njya kwryamira. bwakeye ntazi iyo ndi
mbyuka bwakeye cyane kandi bitari bisanzwe gusa
sinabitindaho kuko njye narinz'impamvu yabyo gusa
mbyutse nsanga uko nagiye kuryama meze atariko
mbyutse. Nasanze iruhande rwannjye kuburiri harambuye
umwenda wa mama nibaza uko byagenze biranyobera
kumbe yari yumvise ndikurotaguzwa aza kuryama iruhande
rwanjye. narabyutse ndabanza ndasenga nkuko bisanzwe
mbere y'uko njya mukazi. Narangije kwitegura nerekeza
kuri boutique (kiosque) aho nacurizaga gusa nshatse ikoti
nari nambaye nimugoroba ndaribura kandi numvaga nkonje
gusa nkumva ntarindi nakwambara atari ryo. nahisemo
kugenda ntakoti nambaye maze uko nagenda ngeze ku
muhanda numva mbuze imbaraga mba mpagaze gato ngo
ntegereze umumotari (motorcyclist). My gihe nari nkir'aho
nahise mbona mama aturutse yepfo yanjye yambaye rya
koti amabaza impamvu nakerewe kujya kukazi mubwirago
numvaga ntameze neza maze ahita ampa rya Koti(coat)
gusa arambwirango nze gutaha kare hari icyo ashaka
kumbwira. nahise mfata motor gusa uko nageragezaga
nahitaga nibuka ibyaraye bimbayeho. twageze kuri
boutique ntabizi nibuka motari ambwira ngo nimwishyure.
maze kumwishyura Samantha yahise amamagara kuri
phone ambaza impamvu nimugoroba yampagaye simwitabe
kandi iri gusona kurinda kugeza mu gitondo. namubwiye ko
atarinjye wari ufite phone ariko yanga kubyemera mbonye
ucyo ndamukupa. Nasubije phone mu mufuka w'ikoti
nkuyemo mbona havuyemo agapapuro ngira amatsiko yo
kugasoma. nkigafungura narumiwe! Dore uko nasanze
kanditse:...............whatch out part2
.
.
Ese urakeka arinde wakanditse?